ABAGIZE INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA BAKOZE UBUKANGURAMBAGA KU ITEGEKO RIGENGA ABANTU N’UMURYANGO
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yakiriye itsinda rigizwe na bamwe mu bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza y’Abaturage n’Itermabere (RPRPD).
Iri tsinda ryari riyobowe na Honorable Depite NTEZIMANA Jean Claude, ryari rije mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kumenyekanisha Itegeko no 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango hamwe n’ubukangurambaga mu rubyiruko ku kwitabira serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitateganyijwe.
Nyuma yo kugaragarizwa ibikorwan’Akarere mu kumenyekanisha Itegeko rigenga abantu n’umuryango, iri tsinda ryasuye Isange One Stop Center mu Bitaro by’Akarere bya Kigeme n’ahatangirwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu Kigo Nderabuzima cya Kigeme.
Baganiriye kandi n’abahagarariye ibyiciro byihariye mu Murenge wa Gasaka ku bijyanye n’iri Tegeko.
Kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2025, abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho myiza y’Abaturage n’Itermabere (RPRPD) baherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA aba bagize Inteko Ishinga Amategeko bibumbiye itsinda ry'abangavu babyariye iwabo bo mu Murenge wa Gasaka n'Ikigo cy'Urubyiruko cya Nyamagabe.
Baganiriye kandi n'abanyeshuri biga muri Ecole des Sciences Nyamagabe.