ABAGIZE INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA BIBUMBIYE MU MAHURIRO FFRP NA RPRPD BAGANIRIYE N’URUBYIRUKO KU ITEGEKO RIGENGA ABANTU N’UMURYANGO
Kuri uyu wa 01 Ugushyingo 2025, abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira Imibereho Myiza y’Abaturage n’Iterambere (RPRPD) bari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA bagiranye ibiganiro n’urubyiruko rutandukanye rwo mu Murenge wa Gasaka byagarutse ku Itegeko ry’Umuryango n’Abantu.
Uru rubyiruko baganirije ni uruhuriye mu itsinda ry'abangavu batewe inda zitateganyijwe, urubarizwa mu Kigo cy'Urubyiruko cya Nyamagabe n’abanyeshuri biga muri Ecole des Sciences Nyamagabe. Baruganirije ku Itegeko no 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango. Barusabye kwitabira serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda inda zitateganyijwe.
Aba Badepite baganirije uru rubyiruko nyuma yo kubonana n’Ubuyobozi bw’Akarere, bukabagaragariza ibikorwa mu kumenyekanisha iri Tegeko rigenga abantu n’umuryango.
Ni nyuma kandi yo gusura Isange One Stop Center ikorera mu Bitaro by’Akarere bya Kigeme n’ahatangirwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu Kigo Nderabuzima cya Kigeme.