ABAGIZE KOMITE YA PAM ISHAMI RY’U RWANDA KU RWEGO RW’AKARERE NO KU RW’IMIRENGE BASABWE KURANGWA N’INDANGAGACIRO N’IMYITWARIRE BY’UBUNYAFURIKA

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye amahugurwa y’abagize Komite y’Umuryango uharanira kwihuza no kwigenga kw’Abanyafurika, Pan African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda ku rwego rw'Akarere n'Imirenge.

Aya mahugurwa yatanzwe na Bwana Wilson WAMALA, wari intumwa ya (PAM) ishami ry’u Rwanda, yibanze ku nshingano z’abanyamuryango bayo, icyerekezo cyayo na gahunda y’ibikorwa biteganyijwe birimo guteza imbere indangagaciro n’imyitwarire by’Ubunyafurika.

Umuryango PAM washinzwe mu 1946 nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi. U Rwanda rwawinjiyemo mu 2015.

Kuri ubu uyu muryango wahawe intego yo guhindura imitekerereze y’Abanyafurika ku kwigira no kunga ubumwe bizageza kuri gahunda y’uyu mgabane igamije kuwugira umugabane wishoboye ku rwego mpuzamahanga bitarenze mu 2063.