Abagize Komite y'Umudugudu bashya batangiye inshingano

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bwana UWAMAHORO Bonaventure yayoboye uyu muhango mu Midugudu igize Akagali ka Nyamugali mu Murenge wa Gasaka. Muri uyu muhango, Umuyobozi w'Akarere yashimye uruhare abari muri Komite zicyuye igihe bagize mu iterambere ry'Akarere, asaba abatowe bashya gukomerezaho.

Yashimye kandi ko muri Komite nshya harimo abagore n'urubyiruko avuga ko uruhare rwabo mu kubaka igihugu ari ingenzi. Umuyobozi w'Akarere yabwiye abatowe ko inshingano bahawe ari ibikorwa by'ubwitange bagomba gukorera abaturage nta kubikora bagamije izindi nyungu.

Yibukije ko muri demokarasi hakora ubushake bw'abaturage asaba ko abaturage bakorerwa ibyo bifuza kandi bibaganisha ku iterambere. Umuyobozi w'Akarere yakomeje asobanurira abatowe inshingano za Komite y'Umudugudu zo "guteza imbere imiyoborere myiza, iterambere n'imibereho myiza by'abaturage". Yababwiye ko Umudugudu ari ishingiro ry'imiyoborere maze abasaba gukorera abanyarwanda bose nta vangura.