Abagore bo mu cyaro basabwe kubyaza amahirwe igihugu kibaha

Ibi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, umuhango wabereye mu Murenge wa Kibilizi, Akagali ka Uwindekezi mu Mudugudu wa Karumbi.

Ni umuhango witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara n’uwo ku rwego rw’Akarere, inzego z’umutekano n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Mu buhamya bwatangiwe muri uyu muhango abagore bagaragaje ibyo bagezeho biteza imbere maze basabwa kubyubakiraho bagahindura umuryango nyarwanda.

Guverineri Kayitesi yagize ati “ Turabasaba ko ubuhamya nk’ubu bwatangiwe aha butubera umusemburo mu Murenge wa Kibilizi ku buryo tugira aho tuva n’aho tugera. Ibyo bizadufasha kugabanya amakimbirane mu miryango n’ibindi bibazo byinshi byugarije umuryango nyarwanda bishingiye ku bukene”.

Yakomeje agira ati “Ubuhamya nk’ubu buba bwatanzwe kongeraho amahirwe Igihugu kiduha tujye tubifata tugire icyo tubimaza bitume umuryango nyarwanda uzamuka maze Igihugu gitere imbere muri rusange”.

Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti "Munyarwandakazi, Guma ku Ruhembe mu Iterambere, Wirinde kandi Uhangane n'Ingaruka za COVID19”.

Guverineri yashimye Perezida wa Republika na Leta y’u Rwanda muri rusange ku mahirwe yahawe abagore angana n’ay’abagabo mu kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Umugore witwa Nyirakamana Jeannette yifashishije amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yatangiriye ku kwizigamira ibiceri 200 akaza gufata inguzanyo yabashije kugura ingurube nyuma yo kororoka akagura inka kuri ubu akaba yararagije inka 2 nawe agasigarana indi imwe.

Avuga ko ubu ageze ku rwego rwo gukangurira abagore bagenzi be kwigira ubu abagore bo mu Mudugudu wa Karumbi bakaba babasha kwigurira ibyo bakeneye.

Avuga ko ku giti cye yakomeje gukora ubu akaba yariyubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu Cyaro abafore bakoze ibikorwa bibateza imbere bashimwe maze Ubuyobozi busaba bagenzi babo kubigiraho bagakora ibikorwa bibakura mu bukene.

Nyuma yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro, mu Murenge wa Kibilizi, Akagali ka Uwindekezi, imiryango ibiri yorojwe inka naho indi 34 ihabwa inkoko 204 (buri muryango wahawe inkoko esheshatu).