ABAGORORWA B’ABAGORE BAHAMIJWE IBYAHA BYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BAGIYE KURANGIZA IBIHANO, BARI GUTEGURWA GUSUBIZWA MU BUZIMA BUSANZWE
Mu Igororero rya Nyamagabe, hatangiye ibiganiro ku gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, ari guhabwa abagororwa b'abagore bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basigaje igihe gito ngo barangize ibihano.
Mu rwego rwo gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari kurangiza ibihano kugira ngo bafashwe gusubira mu buzima busanzwe hirindwa ko baba intandaro y’icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mu bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) n’abandi bafatanyabikorwa batangiye ibiganiro bigenewe abo bagororwa.
Mu Igororero rya Nyamagabe, ibi biganiro byatangiye kuri uyu wa 21, bikaba biri guhabwa abagororwa b'abagore bagera kuri 53 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basigaje igihe gito ngo barangize ibihano baturutse mu Magororero atandukanye yo hirya no hino mu Gihugu.
Mu ijambo ry'ikaze mu gutangiza ibi biganiro, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yabwiye aba bagororwa ko igihe bamaze mu Magororero ari igice gikomeye cy'ubutabera bahawe.
Yabasabye gushyira umutima kuri gahunda yo kwitegura gusubira mu buzima busanzwe kuko ari ikindi gice cy'ubuzima gikomeye bagiye kwinjiramo.
Yabizeje ubufasha bw'inzego bwite za Leta muri iyi gahunda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Madame Alice KAYUMBA watangije ibi biganiro, yasabye aba bagororwa kongera gutekereza ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabibukije kandi umukoro bafite mu kuzabana neza n'abo bazasanga barimo abo mu miryango yabo n'abo bakoreye ibyaha.
Yaragize ati: “Muzasanga hari byinshi byahindutse, haba mu miryango yanyu, aho mwari mutuye n’ibindi. Rero murasabwa kwitegura kwakira izo mpinduka.”
Ku wa 24 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène BIZIMANA yaganirije aba bagororwa, abasaba kubohoka bakavugisha ukuri ku mateka y'Igihugu bazi by'umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko bizabafasha kongera kwibona mu muryango nyarwanda.
Yaragize ati: “Murasabwa kubohoka mukavugisha ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muzi kuko bizabafasha kongera kwibona mu muryango nyarwanda. Bizafasha kandi abo mwakoreye ibyaha mu rugendo rwo komoka ibikomere. Bizanafasha abakiri bato kumenya amateka nyakuri yaranze igihugu cyacu.”
Gahunda yo gutegura abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari kurangiza ibihano kugira ngo bafashwe gusubira mu buzima busanzwe hirindwa ko baba intandaro y’icyahungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, mu Igororero rya Nyamagabe, yatangiye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025, ikaba izasozwa ku wa 30 Gicurasi.