Abahinzi b’indashyikirwa mu guhinga kawa bahembwe

Ibi bihembo biri mu byiciro bitatu, aho hari abahinzi 16 batsinze amarushanwa ku rwego rw’Umurenge, umuhinzi umwe watsinze amarushanwa ku rwego rw’Akarere n’abahinzi 56 batsinze ku rwego rw’Akagali.

Abahembwe uyu munsi ni abo ku rwego rw’Umurenge aho buri muhinzi yahawe igare, ipombo yo gufuhira ikawa umuti wica udukoko, umukasi wo gukata kawa n’agakero kifashishwa mu gusazura kawa. Umuhinzi watsinze amarushanwa ku rwego rw’Akarere azahabwa inka, igare, ipombo, umukasi, agakero. Abatsinze ku rwego rw’Akagali bazahabwa ipombo, umukasi n’agakero.

Abashyikiriza ibi bihembo abo ku rwego rw’Umurenge, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yababwiye ntacyo bimaze kugira igipimo cyiza abaturanyi babo bafite ibyonnyi.

Yagize ati “Murabizi neza ko ibyonnyi muri kawa biva mu murima mubi bikimukira mu murima mwiza, n’ubundi byaba bimeze nko kuvomera mu rutete, biba bikwiye ko mureba na ba bagenzi banyu mukadufasha mu bukangurambaga kugirango nabo bite ku bipimo byabo dufatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze”.

Yagiriye inama abafite intege nke kuba bakwigomwa kawa zabo bakaziha abashoboye kuzikorera bakajya bagabana umusaruro mu gihe zeze.

Yasabye aba bahinzi kwirinda kubangamira kawa bayikikizaho ishyamba kuko ari ukwihombya cyane. Yabagiriye inama yo kwirinda gusasiza kawa isaso y’ibiti nk’inturusu kuko yongera ubusharire mu butaka.

Yababwiye ko ibi atari ibihembo bihambaye cyane ahubwo ari ikimenyetso cy’uko ibyo bakora ubuyobozi bubizirikana kandi ibyo bahawe bikazabunganira mu buhinzi bwabo bwa buri munsi. Bongeye kwibutswa ko mubyo bakora bagomba kuzafasha abaturanyi babo kugira ngo hatazagira ubura igikoresho cyo gukorera kawa ye kandi bo bagifite.

Ibi bihembo byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyohereza mu Mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB).