Abahinzi ba kawa barakangurirwa kuyitaho batera ifumbire n’imiti yica udukoko
Ibi abaturage babisabwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gutera ifumbire n’umuti bya kawa igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Ngoma, Umudugudu wa Kabarera.
Ibi bikorwa byatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Kabayiza Lambert ari kumwe n'Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe Major John Agaba, Umuyobozi wa MIG Ltd Bwana Rwasa Loger, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanika Bwana Jean Marie Vianney Ndagijimana n'abahagarariye inganda za kawa.
Nyuma y'umuganda wo gutera ifumbire n'imiti Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yakanguriye abahinzi gukomeza kwita kuri kawa, kwitabira ibikorwa byo gutera ifumbire n'imiti kugira ngo biterwe vuba kandi bigende neza.
Yagize ati “Amahirwe yo kumva ko kawa igomba kwitabwaho tugomba kuyabungabunga, mugomba kuyikunda kugirango ibateze imbere ariko inongere ubukungu bw’igihugu”.
Yavuze ko mu rwego rwo kwitegura isizeni, abaturage bagomba gukata kawa, gusasira, kubagara hanyuma bagatera ifumbire yaba imborera, ishwagara n’imvaruganda hakiyongeraho n’imiti yica udukoko twona kawa.
Uyu muyobozi yibukije abahinzi gukorera kawa zabo kugira ngo babashe kubona ifumbire kuko itangwa hakurikijwe umubare w’ibiti kandi igahabwa abayisasiye.