Abahoze mu buzererezi basabwe guteza imbere umurimo

Ibi babisabwe kuwa Gatanu taliki 12/06/2020 ubwo basozaga aya mahugurwa yahuriranye n’igihe cy’umwaka bari bamaze bagororerwa muri iki kigo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari n’Umurimo mu Karere ka Nyamagabe, Nzabirinda Constantin yabwiye uru rubyiruko rwahoze mu buzererezi n’izindi ngeso mbi ko igihugu gikeneye amaboko yabo kandi igihe bataye iyo baba baragikoresheje neza ubu bari kuba barateye imbere.

Yagize ati “Aho muteraniye aha uko mungana muri imbaraga nyinshi cyane, murebe icyo mwagombye kuba mwarakoze muri uyu mwaka mumaze aha ngaha, iyo muba mutaragiye mu ngeso mbi, ibiyobyabwenge, ubujura n’izindi ngeso mbi zitandukanye muba mumaze  gukora byinshi cyane byubaka igihugu namwe bikabateza imbere”

Muri iri torero, urubyiruko rwatojwe indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, gukorera hamwe no kwihangira imirimo.

Uru rubyiruko rwaganirijwe ku kugana ibigo by’imari hagamijwe kwizigamira ariyo mpamvu uyu muyobozi yababwiye ko kugana ibigo by’imari ari intangiriro yo kuba ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bakomeye.

Yabibukije ko ubwo basoje amasomo bagiye gusubira iwabo ariko bazahasanga abandi bantu bari mu byiciro bibiri. Barimo abo bazasanga bameze nk’uko bahoze maze abasaba ko bazaba umusemburo wo kubahindura bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa bifuza ko umuryango nyarwanda umera neza.

Yababwiye ko bazahasanga urundi rubyiruko rwababera urugero kuko rufite ibikorwa byiza rwagezeho, abasaba ko bazabasanga bakabagaragariza ko bagororotse maze bajyane mu bikorwa by’iterambere.

Muri uyu muhango uru rubyiruko rwahigiye gushinga amahuriro (clubs) yo kurwanya ibiyobyabwenge iwabo mu Midugudu. Bahigiye kandi kwibumbira mu mashyirahamwe y’ubuhinzi n’ubworozi, kugana ibigo by’imari hagamijwe kwizigamira no kugana ikigega EJOHEZA hagamijwe guteganyiriza ejo hazaza.