Abajyanama b’Akarere bifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’igitondo cy’isuku

Ku wa 17 Mutarama 2023, abajyanama bagize Komisiyo y’Imiterambere ry’Imibereho Myiza mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Tare mu bikorwa by’igitondo cy’isuku.

Iki gikorwa Komisiyo  yagiteguye mu rwego ry’ubukangurambaga bugamije gukomeza gukangurira abaturage kugira umuco w’isuku aho batuye n’aho bakorera.

Muri ibi bikorwa baharuye umuhanda kandi bakorera uturima tw’igikoni duhinzeho imboga zigaburirwa abanyura by’igihe gito muri Transit Center ya Tare.

Nyuma y’ibi bikorwa, abajyanama bayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Uwamahoro Clothilde ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes baganiriye n’abaturage kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Basabye abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa by’isuku kandi ibyo bigakorwa abagabo n’abagore bafatanyije. Bibukijwe kwitabira kohereza abana mu ishuri bakirinda ko hari umwana ushobora gusiba cyangwa kuva mu ishuri.