ABAKANDIDA DEPITE BO MU CYICIRO CY’ABAGORE BO MU NTARA Y’AMAJYEPFO BIYAMAMARIJE MU KARERE
Kuri uyu wa 02 Nyakanga 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza ku Bakandida Depite mu cyiciro cy'abagore bari bahagarariye Intara y’Amajyepfo byakomereje kuri Stade Nyagisenyi iherereye mu Mujyi wa Nyamagabe.
Nyuma yo guhabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, buri Mukandida muri 60 biyamamazaga yahawe umwanya ageza ku Nteko Itora yo mu Karere ka Nyamagabe imigabo n'imigambi bye. Abakandida bose bahawe igihe kingana.
Umuyobozi w’Akarere Bwana NIYOMWUNGERI yashimiye aba Bakandida ku migabo n’imigambi bari bamaze kugeza ku Nteko Itora, abifuriza amahirwe masa. Ibikorwa byo kwiyamamaza ku Bakandida Depite bagize 30% mu Nteko Ishinga Amategeko bari bahagarariye Intara y’Amajyepfo byitabiriwe kandi na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA n’abandi.