ABAKOZI B’AKARERE BAHAWE AMAHUGURWA KU KUBUNGABUNGA UBUZIMA BWO MU MUTWE

Kuri uyu wa 16 Ukwakira 2025, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yafunguye amahugurwa ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe yahawe bamwe mu bagize Inzego z'Umutekano mu Karere, abayobozi b'Amashami mu Karere na bamwe mu bakozi bakorera ku rwego rw'Akarere.

Amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere na ARCT RUHUKA, umufatanyabikorwa w’Akarere mu bikorwa binyuranye birimo isanamitima.

Meya NIYOMWUNGERI yavuze ko umuntu adashobora gukora akazi ke mu gihe adatuje neza, bityo agomba kubungabunga ubuzima bwe bwo mu mutwe. Yavuze kandi ko iyo umukozi yabwitayeho neza, bituma aha umuturage serivisi nziza.

Aya mahugurwa yatanzwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kwita ku Buzima bwo mu Mutwe ufite insanganyamatsiko igira iti: “Ibibazo byo mu mutwe biravurwa bigakira, dufashe ababifite kwivuza kare kandi neza”.