Abakozi b’Akarere basabwe guhanga amaso ku musaruro w’akazi

Ku wa 18 Mata 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari hamwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara bakoranye inama n’abayobozi, abakozi ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu Karere ka Nyamagabe.

Iyi nama yari igamije kuganira ku kuzamura imikorere n’imikoranire biganisha ku kugera ku musaruro wifuzwa.

Ni inama ikozwe nyuma y’uko Akarere ka Nyamagabe katitwaye neza mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 ugereranyije n’utundi Turere tw’Intara y’Amajyepfo.

Guverineri Kayitesi yavuze ko Akarere ka Nyamagabe gafite abakozi bigaragara ko bashoboye ariko mu mikorere hakenewe kongerwamo imbaraga bagakora bagamije kugera ku musaruro Igihugu kibategerejeho.

Muri iyi nama, Guverineri yatanze inama zo gukoresha uburyo bwose bwo gukurikirana ibikorwa buri wese mubyo akora akumva ko ari uguhesha ishema Akarere.

Muri iyi nama, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yagaragaje aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023.

By’umwihariko hagaragajwe imihigo ikiri inyuma maze Guverineri ndetse n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara bagira inama Akarere ku bigomba gukorwa kugira ngo ibashe kugerwaho kandi hakiri kare.

Guverineri yasabye inzego zose ko hashyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage guhinga ubutaka bwose, gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kwikura mu bukene, guteza imbere isuku, gukemura ibibazo by’abaturage no kurangiza imanza z’abaturage.