Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, hanashimirwa Umukozi w’Indashyikirwa

Kuri uyu wa 01 Gicurasi 2026, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, ari kumwe n’abandi bagize Komite Nyobozi y’Akarere, bifatanyije n’abakozi b’Akarere mu birori byabaye mu rwego rwo guha agaciro umurimo no gushimira abakozi ku ruhare rwabo mu iterambere ry’Akarere.

Mu ijambo rye, Meya NIYOMWUNGERI yashimiye abakozi b’Akarere uburyo bakomeje kugaragaza umurava n’ubwitange mu kazi, by’umwihariko mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize. Yagaragaje ko uwo musaruro mwiza watumye Akarere ka Nyamagabe kaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2023–2024, ndetse kakaza no ku mwanya wa 6 mu mwaka wa 2024–2025.

Yasabye abakozi gukomeza kurangwa n’umurava, ubwitange, ubumwe n’imikoranire myiza, bakarushaho kwita ku nshingano zabo kugira ngo bakomeze gutanga serivisi nziza no guteza imbere Akarere.

Muri ibyo birori kandi, hanatanzwe ishimwe ku bakozi bitwaye neza, aho Bwana TURIKUMWE Isaac, umukozi ushinzwe ubuhinzi ku rwego rw’Akarere, yashimiwe nk’Umukozi w’Indashyikirwa w’umwaka wa 2025–2026, kubera ubwitange, umurava n’umusaruro mwiza yagaragaje mu kazi ke.

Iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kongera gukangurira abakozi gukomeza gukora bafite intego yo guteza imbere Akarere no gutanga serivisi zinoze ku baturage.