Abakozi basabwe guharanira akazi kazanira ibisubizo abaturage

Ku wa 05 Gicurasi 2023, abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bizihije umusi mpuzamahanga w’umurimo maze hahembwa abakozi babaye indashyikirwa mu kazi kabo ka buri munsi.

Ni igikorwa cyabanzirijwe n’umukino w’amaguru wahuje ikipe y’abakozi b’Akarere ndetse n’Umucyo Sunday, ikipe y’abacuruzi bo mu Murenge wa Gasaka.

Mu gikorwa cyo kwizihiza uyu munsi nyir’izina cyahuje abayobozi b’Akarere, abakozi bo ku rwego rw’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’inzego z’umutekano hatanzwe ubutumwa bukangurira buri wese kwitabira kunoza akazi kandi aharanira ko ibyo akora birushaho guteza imbere umuturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yashimye uruhare rw’abakozi b’Akarere mu iterambere rya Nyamagabe asaba buri wese gushyira imbaraga mu byo akora.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe Clothilde Uwamahoro yavuze ko inzego zose zuzuzanya mu kuzamura ubuzima bw’umuturage.

Yagize ati “Buri wese muri wa murimo akora ajye yibaza ngo ese umusaruro ndimo gutanga urasubiza iki, urakura he umuturage ukamugeza he, serivise ntanga ndayitanga gute? Nusanga nta kibazo na kimwe ibyo ukora bikemura ubwo uzahindure hazaba harimo ikibazo”.

Perezida w’Inama Njyanama yashimiye abakozi kubw’akazi keza bakora maze abasaba kubaka ubufatanye kugira ngo bongere intambwe babashe kwihuta.

Mu kwizihiza uyu munsi kandi hashimiwe umukozi wabaye indashyikirwa ku rwego rw’Akarere akaba ari Ukomejegusenga Eliezer usanzwe ari umukozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu Murenge wa Musebeya.

Hashimiwe kandi abakozi babaye indashyikirwa ku rwego rwa buri Murenge.