ABAKOZI BO MU BUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA BW’UMURYANGO UNITY CLUB BASUYE IBIKORWA WAKOREYE MU MURENGE WA CYANIKA
Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yakiriye Abakozi bo mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bw'Umuryango Unity Club, bari bayobowe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo Madame Régine IYAMUREMYE.
Bari baje gusura ibikorwa bitandukanye Umuryango Unity Club wubatse mu Murenge wa Cyanika.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye ibikorwa byiza bya Unity Club byazanye impinduka nziza mu mibereho n'imibanire y'Abaturage b'Umurenge wa Cyanika.
Nyuma yo kwakirwa n’Umuyobozi w’Akarere, baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA, Abakozi bo mu Bunyamabanga bw’Umuryango Unity Club basuye ibikorwa bitandukanye uyu Muryango wubatse mu Murenge wa Cyanika ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ibyo birimo Inzu Mberabyombi "ISANO Community Center" yubatswe binyuze mu Mushinga "ISANO ISHAMITSE UBUKIRE".
Iyi Nzu Mberabyombi yagize uruhare rukomeye cyane mu bikorwa by'isanamitima, guteza imbere Ubumwe n'Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ndetse n'ubusabane mu baturage b'Umurenge wa Cyanika.
Basuye kandi ibindi bikorwa Unity Club yubatse muri uyu Murenge wa Cyanika birimo Ishuri ry'Incuke kuri G.S Ngoma, ibyumba 4 by’amashuri "smart classrooms" na Laboratwari kuri G.S Rugogwe, Ishuri Ryisumbuye ry'Ubumenyi-ngiro rya Cyanika n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.
Ubuyobozi n'abatuye Umurenge wa Cyanika barashima ibikorwa by'umushinga byeze imbuto nziza, bakabishimira Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madame Jeannette KAGAME.
Uru ruzinduko rwasojwe no kunamira inzirakarengane ziruruhukiye muri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 40 no gutera igiti cy'umurinzi mu busitani bwarwo, nka kimwe mu bikorwa bibanziriza Kwibuka ku nshuro ya 30, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Unity Club igizwe n’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Yashyizweho mu rwego rwo kugira ngo abashakanye n’Abayobozi bari muri Guverinoma bagire uruhare mu miyoborere y’Igihugu.