ABAKOZI N’ABATURAGE B’AKARERE BASHISHIKARIJWE KWISABIRA SERIVISI KU IREMBO
Kuri uyu wa 25 Werurwe 2024, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yakiriye itsinda ry'Abakozi b’Urubuga Irembo bari mu bukangurambaga bwa gahunda yiswe Byikorere. Ubu bukangurambaga bwakorewe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamagabe, bwari bugamije gushishikariza abaturage kwisabira serivisi ku Irembo bakoresheje uburyo butandukanye cyane cyane ubwa Telefoni zigendanwa.
Mu Mirenge, ubu bukangurambaga bwahereye mu wa Mbazi no mu wa Gasaka, bukomereza mu wa Musebeya no mu wa Mushubi. Mu Karere ka Nyamagabe, ubukangurambaga bwa Byikorere bwasorejwe mu Mirenge ya Buruhukiro na Uwinkingi. Aha hose abaturage bigishijwe uko bakwisabira serivisi za Leta hifashishijwe Irembo, aho badasobanukiwe bagafashwa.