ABAKOZI N’ABIKORERA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 MU CYAHOZE ARI PEREFEGITURA YA GIKONGORO BIBUTSWE, HANENGWA ABAYOBOZI N’ABAKOZI BAYIGIZEMO URUHARE
Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2024, Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo akaba n'Imboni y'Akarere ka Nyamagabe, Prof. BAYISENGE Jeannette yifatanyije n’Ubuyobozi, Abakozi n’Abikore bo mu Karere, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abakozi n’Abikorera b’icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 50 no ku kimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 giherereye ku Biro by'Akarere. Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari urubuga rwiza rwo kongera kuzirikana inshingano Abayobozi, Abakozi n’Abikorera bafite zo kurinda aho bakorera n’igihugu muri rusange icyatuma Abanyarwanda bacikamo ibice.
Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Prof. BAYISENGE Jeannette yavuze ko bibabaje cyane kubona Abayobozi n’Abakozi bari bafite inshingano zo guharanira no kubungabunga ubuzima bw’abaturage bazitatira, bakabarimbura.
Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Abakozi n'Abikorera b'icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyasojwe no kuremera bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye.