Abakunzi b’ Amagaju FC basabwe kuyaba hafi kugira ngo akomeze kubaha ibyishimo
Kuri uyu wa 19 Kanama 2023, ni bwo habaye Inteko Rusange y’ Ikipe y’ Umupira w’ Amaguru mu Kiciro cya Mbere iterwa inkunga n’ Akarere ka Nyamagabe ari yo Amagaju FC, nyuma y’ uko izamutse mu mwaka w’ Imikino wa 2022-2023.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirje Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA wayoboye iyi Nteko, ari kumwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere Alfred NGARAMBE basabye abanyamuryango ndetse n’ abakunzi b’ Amagaju FC kuyiba hafi cyane cyane mu nkunga y’ Amafaranga bitewe nuko gutunga Ikipe iri mu Kiciro cya Mbere cya Shampiyona y’ Umupira w’ Amaguru bihenze, ubundi na yo igakomeza kubaha ibyishimo.
Uretse kuba hari Abikorera bo mu Karere ka Nyamagabe basanzwe ari n’ abakunzi b’ Amagaju FC biyemeje kuzakomeza kuyaba hafi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’ Imirenge igize Akarere na bo bari bitabiriye iyi Nteko Rusange biyemeje gukangurira abakunzi b’ iyi Kipe bari mu Mirenge bayobora kugira ngo na bo bajye bagira umusanzu wo kuyifasha batanga.
Muri iyi Nteko Rusange y’ Amagaju FC, hanabaye amatora y' Umunyamabanga Mukuru wa yo, aho uwatowe ari NGEZENUBWO Mathias wasimburaga uwari uri muri uyu mwanya by’ agateganyo.