ABANTU BAFITE UBUMUGA BO MU KARERE BIJEJWE N’UBUYOBOZI BW’AKARERE KO BUZAKOMEZA KUBABA HAFI
Kuri uyu wa 03 Ukuboza, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mbazi, mu birori byo kwizihiza ku rwego rw’Akarere Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite Ubumuga wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Dushyigikire Umuryango udaheza Abantu bafite Ubumuga- duteze imbere imibereho myiza”.
Umuhuzabikorwa w'Abantu bafite Ubumuga mu Murenge wa Mbazi, NIYIREBA Juvénal yavuze ko ubu Abantu bafite Ubumuga bahawe agaciro.
Yagize Ati: "Cyera abatari bake bari bazi ko Abantu bafite Ubumuga dutunzwe no gusabiriza ariko ibyo byabaye amateka. Bamwe twarize, twibumbira mu makoperative tukiteza imbere nk'abandi. Hano i Mbazi dufite Koperative twibumbiyemo. Nubwo hari imbogamizi tugihura nazo ariko turakora kandi tukiteza imbere. Turashima Leta y'u Rwanda yaduhaye agaciro."
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yashimiye Abantu bafite Ubumuga bo mu Karere by'umwihariko abo mu Murenge wa Mbazi ku ruhare bagira mu iterambere ryabo no ku ry'Igihugu muri rusange. Yabijeje ko inzozi bafite zo kugera ku iterambere rirambye zizaba impamo kuko ubuyobozi bw'Akarere n'ubw'Igihugu bubari inyuma.
Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku ruhare bagira mu iterambere ry'Abantu bafite Ubumuga mu Karere. Kwizihiza ku rwego rw'Akarere Umunsi Mpuzamahanga w'Abantu bafite Ubumuga, byasojwe no kuremera abafite Ubumuga batishoboye.