ABANYAMAHANGA 2 BATUYE MU KARERE BAHAWE UBWENEGIHUGU
Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yayoboye umuhango wo guha ubwenegihugu bw'u Rwanda, abanyamahanga 2 ari bo Kabeja Kalunga na Haider Mukhtar Mohamed Ali Ladha.
Visi Meya HABIMANA yasabye abahawe ubwenegihugu kurangwa n'indangagaciro z'Abanyarwanda. Yagize ati: “Uru Rwanda mubona ubu, hari igihe rwari rufite isura mbi cyane. Ariko kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repbulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME, ubu ni u Rwanda buri wese yifuza kubamo. Rero murasabwa kwirinda amacakubiri yadusubiza mu bihe twavuyemo kandi mukarangwa n’indangagaciro z’Abanyarwanda.”
Umunyamahanga usaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kuba mu Rwanda ashyikiriza Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka icyemezo cy’amavuko; umwirondoro we; inyemezabwishyu y’amafaranga atangwa ku busabe n’ikigaragaza ko amaze nibura imyaka cumi n’itanu (15) ikurikirana aba mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Umuntu usaba ubwenegihugu nyarwanda ashingiye ku ishyingirwa, we ashyikiriza uru Rwego inyandiko isaba; icyemezo cy’ishyingirwa; inyemezabwishyu y’amafaranga atangwa ku busabe; kopi y’irangamuntu y’uwo bashakanye; kopi ya pasiporo cyangwa iy’Uruhushya rwo kuba mu Rwanda, iyo aba mu Rwanda.
Uwahawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa atangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda. Icyakora, ibijyanye no gutangaza uwahawe ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku cyubahiro bigenwa na Perezida wa Repubulika.