ABANYAMURYANGO BA KELEBU Z’ISUKU BO MU KARERE BAHAWE MATORA (MATELAS) MU RWEGO RWO GUCA NYAKATSI YO KU BURIRI

Kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA yayoboye igikorwa cyo gushyikiriza matora (matelas) bamwe mu Banyamuryango ba Kelebu z'Isuku bo mu Mirenge yose igize Akarere.

Vivianne NYIRABADAGE uri mu bahawe matora avuga ko iyo yari afite yari ishaje cyane ku buryo kugira ngo ayiryameho byamusabaga kugira icyo ayitegesha munsi rimwe na rimwe akabyuka yavunaguritse. Yaragize ati: “Matora nararagaho yari ishaje cyane ku buryo kugira ngo mbashe kuyiryamaho, byansabaga kugira icyo nyitegesha rimwe na rimwe nkabyuka navunaguritse, ariko ubu nzajya ndyama nsinzire neza, mbyuke njya gushakisha icyantunga n’abana banjye mfite akanyamuneza.” Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA wayoboye iki gikorwa yashimiye Water Aid Rwanda, Umufatanyabikorwa w’Akarere watanze izi matora.

Bwana HABIMANA yaragize ati: “Turashimira cyane umuterankunga wacu ari we Water Aid Rwanda udahwema gufasha Akarere mu guteza imbere umuturage. Gusa namwe mugomba gufata neza izi matora muhawe kandi mukamenya ko igikorwa nk’iki ari igipimo cy’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME, Umukuru w’Igihugu cyacu.”

Matora zigera kuri 250 ni zo zahawe Abanyamuryango ba Kelebu z’Isuku bari hirya no hino mu Mirenge igize Akarere.