ABAREMA ISOKO RY’AMATUNGO RYA RYARUBONDO BAVUGA KO IKORWA RY'UMUHANDA TEMATA-RYARUBONDO RYOROHEJE UBUHAHIRANE

Abarema isoko ry’amatungo rya Ryarubondo riherereye mu Murenge wa Tare bavuga ko umuhanda ugana muri iri soko woroheje ubuhahirane.

Abakoresha uyu muhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga biba bitwaye abaremye iri soko n’abatwara amatungo, bavuga ko kuri ubu bisigaye byoroshye kugera aha mu Ryarubondo kandi n’ibinyabiziga byabo ntibicyangirika nka mbere.

Umwe muri bo aragira ati: “Wabaye mwiza n’imodoka ntabwo zicyangirika, barawukoze kabisa. Turatambuka ntacyo twikanga. Mbere wari urimo ibinogo byinshi, n’imodoka warayizanaga kuyisubizayo bikaba ikibazo. Wayivanaga aha uhita ukomereza mu igaraji ariko ubu nta kibazo.”

Umuturage ukunze kurema isoko ry’amatungo rya Ryarubondo aragira ati: “Abantu turema iri soko ntabwo twabashaga kugera aha ngaha byoroshye. Iyo imvura yagwaga byabaga ari ibibazo bikomeye. Ariko uno munsi ntawe utinya kuhaza afite imodoka ye, mu gihe utarakorwa no kugira ngo moto ihagera byabaga ari ibibazo gikomeye.”

Uyu muhanda w’ibilometero 7 uva ahitwa TEMATA werekeza mu isoko ry’amatungo rya Ryarubondo uri gushyirwamo ‘laterite’.

Uyu muhanda wuzuye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 watwaye miliyari 1,5 y’amafaranga y’u Rwanda.