Abarenga 1100 basoje amasomo y’igororamuco mu Kigo cya Nyamagabe
Urubyiruko 1107 ruturuka mu Gihugu hose rumaze umwaka rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe rwasoje amasomo y’igororamuco n’imyuga.
Ni umuhango wabaye ku wa 19 Mutarama mu Kigo giherereye mu Murenge wa Gatare aho abasoje amasomo bagaragaje ubumenyi bize bujyanye n’imyuga yo kubaza no gukora amashanyarazi. Bize kandi ubuhinzi ndetse abandi bigishwa kwandika, gusoma no kubara.
Igikorwa cyo gusoza aya masomo cyayobowe n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mme Ingabire Assumpta wari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igororamuco (NRS), Mufulukye Fred; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza n’Ubukungu, Urujeni Martine; abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Amajyepfo Bungirije bashinzwe Imibereho Myiza y’abaturage n’abandi.
Muri uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yagarutse ku byo urubyiruko rwigishijwe muri iki Kigo birimo indangagaciro n’uruhare rwabo muri gahunda za Leta ndetse bakaba barize imyuga, ububaji n’amashanyarazi.
Yashimye ubufatanye bwaranze ikigo gishinzwe igororamuco n’Akarere ka Nyamagabe kugira ngo ibi byose bigerweho. Ati "Turashima imirimo yose ikorerwa hano mu kugorora ababa barabaswe n’ibiyobyabwenge kubera impamvu zitandukanye".
Yashimye ko mu kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzererezi, uru rubyiruko rumaze gusobanukirwa ko inzira rwarimo atari yo, rwafatanyije n’abakozi b’iki kigo mu bukangurambaga bwo kudata ishuri, kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo.
Umuyobozi w’Akarere yongeyeho ko urubyiruko rwakoze umuganda wo gufasha abatishoboye muri uyu Murenge wa Gatare. Ati “Tuzakomeza gushyigikira uru rubyiruko mu buzima rujemo turufasha kwisanga mu muryango nyarwanda”.
Mu ijambo yagejeje ku basoje amasomo y'imyuga n'igororamuco Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zita ku muturage hakaba by'umwihariko na politiki iteza imbere urubyiruko.
Yavuze ko iyi gahunda y'igororamuco Leta yayishyizeho kugirango ifashe uwatannye agororwe kandi yige n'imyuga. Avuga ko Leta yumva ko bishoboka ko umuntu yahinduka agasubira mu buzima bwiza.
Yagize ati “Kuba muri aha uyu munsi ni uko twumva ko bishoboka, ni uko tubabonamo abantu b'abanyembaraga. Kuko Leta ibafitemo icyizere namwe mukigirire”.
Yakomeje agira ati “Igihe mumaze hano ntikizababere impfabusa, turabasaba ngo mugende mube urumuri iwanyu, turifuza ko mugenda mudufashe urubyiruko murwigishe murusobanurire ibibi byo kwishora mu ngeso mbi”.
Muri uyu muhango, abahize abandi mu masomo bigishijwe mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe bahawe ibyemezo by'ishimwe (certificates).