ABASENATERI BAGIRANYE IBIGANIRO N’AKARERE KU BIJYANYE N’UBUMWE N’UBUDAHERANWA MU KARERE
Kuri uyu wa 05 Gicurasi 2025, Ambasaderi Senateri RUGIRA Amandin na Honorable Senateri Espérance NYIRASAFARI bari mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’abagize ibyiciro bitandukanye by’umwihariko abagize Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere.
Ibi biganiro byari bigamije kugenzura ibikorwa bigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa mu Banyarwanda.
Hagarutswe ku bimaze kugerwaho, ibiteganywa gukorwa ndetse n’imbogamizi zihari.
Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo bigamije kunoza imikorere no kongerera imbaraga gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI wahaye ikaze aba Basenateri, yavuze ko ibi biganiro ari kimwe mu bikorwa by’ingirakamaro mu rugamba rwo kubaka u Rwanda rufite umusingi w’ubumwe, amahoro n’umutekano ukomeye.