ABASENATERI BASOJE URUZINDUKO BAGIRIRAGA MU KARERE BASHIMA UKO ABAVUYE MU BIGO NGORORAMUCO BAFASHWA GUSUBIRA MU BUZIMA BUSANZWE
Kuri uyu wa 26 Nzeri, itsinda ry’ Abasenateri bo muri Komisiyo y’ Imibereho y’ Abaturage n’ Uburenganzira bwa Muntu ryari rigizwe na Honorable Sénateur Nkurunziza Innocent na Honorable Sénateur Kanziza Epiphanie ryasoje uruzinduko rwari rugamije kureba uko gahunda yo guherekeza no gusubiza mu buzima busanzwe abagororerwa mu Bigo Ngororamuco ishyirwa mu bikorwa ryagiriraga mu Karere.
Ubwo yabakiraga, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yababwiye ko abasezerewe mu Bigo Ngororamuco bo mu Karere ka Nyamagabe bafashwa gusubira mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda zinyuranye.
Yagize ati: “Abasezerwe mu Bigo Ngororamuco bo mu Karere kacu tubafasha gusubira mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda zinyuranye zibafasha kwiteza imbere, kandi tubona bigira akamaro kuko dufite ingero z’ abiteje imbere. Abakiri mu myaka yo gusubira ku Ishuri na bo turabafasha bagakomeza amasomo. Gusa turacyafite imbogamizi z’ uko akenshi usanga bariya bantu Atari ubwa mbere babaye mu Bigo Ngororamuco n’ iyo kuba hari igihe Sosiyete cyangwa se Abayobozi bo hasi bakomeza kubafata nk’ abananiranye. Aha dukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo iyo myumvire icike.
Mbere yuko aba Basenateri bakirwa n’ Umuyobozi w’ Akarere Wungirje Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage, basuye Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe giherereye mu Murenge wa Gatare kigororerwamo abagera ku 1496.
Muri iki Kigo Ngororamuco bakiriwe n’ Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA bareba imibereho y’ abahagororerwa, amasomo bahabwa yibanda ahanini ku myuga n’ ibindi.
Bauye kandi Koperative Duhuzimbaraga igizwe n’ Urubyiruko rwavuye mu Bigo Ngororamuco, rukaba rufite ibikorwa byo kubumba Amapave mu Mujyi wa Nyamagabe.
Muri rusange aba Basenateri bishimiye uburyo Akarere ka Nyamagabe gafasha guherekeza no gusubiza mu buzima busanzwe abagororerwa mu Bigo Ngororamuco, basaba ko kashyira imbaraga mu muryango kigisha indangagaciro zibereye Umunyarwanda no kurushaho gufatanya n’ Abafatanyabikorwa barimo Amadini n’ Abafatanyabikorwa mu kurwanya ubuzererezi.