ABASENATERI BASUYE AMWE MU MAKOPERATIVE Y’UBUHINZI N’UBWOROZI, BASHIMA IMIKORERE YAYO

Kuri uyu wa 09 Mutarama 2024, Abasenateri Nsengiyumva Fulgence na Twahirwa André, baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA basuye amwe mu Makoperative y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo guteza imbere aya Makoperative. Ku ikubitiro, basuye Koperative Duhuzimbaraga ikorera ubuhinzi bw'ibirayi, ibigori n'imboga mu gishanga cya Mushishito gihuriweho n'Imirenge ya Uwinkingi na Kibirizi.

Nyuma bahise basura Coffee Farmers’ Cooperative ikorera ubuhinzi bwa kawa n'ubworozi bw'ingurube mu Murenge wa Cyanika. Aba Basenateri bashimye ibikorwa by'izi Koperative n'uburyo bibafasha kwiteza imbere, basaba abanyamuryango bazo kurushaho gukora cyane kugira ngo umusaruro wiyongere kandi barusheho gutera imbere. Ku wa 10 Mutarama 2023, aba Basenateri bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abahagarariye Amakoperative y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere byibanze ku iterambere ry’Amakoperative muri rusange.