ABASENATERI BASUYE IBIKORWA BIHURIWEHO N’IMPUNZI ZO MU NKAMBI YA KIGEME N’ABANYARWANDA BAZAKIRIYE
Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2024, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yakiriye Senateri MURANGWA NDANGIZA Hadija na Senateri Evode UWIZEYIMANA bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Karere, aho basuye ibikorwa binyuranye bihuriweho n’impunzi zo mu nkambi y’impunzi ya Kigeme n’abanyarwanda bazakiriye.
Aba ba Senateri basuye inkambi y'impunzi ya Kigeme mu rwego rwo kureba uko amasezerano mpuzamahanga yo gufasha impunzi kwinjira mu buzima bw'igihugu u Rwanda rwashyiriyeho umukono i Geneve mu Busuwisi.
Nyuma yo kwakirwa n’ubuyobozi bw’inkambi, Senateri MURANGWA na Senateri UWIZEYIMANA bari kumwe na Meya NIYOMWUNGERI basuye Koperative Igisubizo iboha ibikapu; ingofero n'ibindi. Basuye kandi Ikigo Nderabuzima cyo muri iyi nkambi mu rwego rwo kureba uko kita ku barwayi bakigana, nyuma basura Ibitaro by’Akarere bya Kigeme byakira abo kidafitiye ubushobozi bwo kuvura.
Uruzinduko rwa Senateri MURANGWA NDANGIZA Hadidja na Senateri Evode UWIZEYIMANA rwakomereje mu gishanga cya Mushishito gihingwamo na KODUMU (Koperative Duhuzimbaraga Mushishito) igizwe n'impunzi zigera kuri 500 n'abanyarwanda basaga gato 1000 bazakiriye.
Abasenateri bashimye ubufatanye buri hagati y’abanyamuryango b’iyi koperative, babasaba kubukomeza kugira ngo barusheho gutera imbere. Muri rusange bashimye imbaraga Akarere gashyira mu gufasha impunzi kwinjira mu buzima bw’igihugu.