Abashinzwe kurengera abana basabwe guteza imbere imibereho myiza yabo
Ibi uyu muyobozi yabivuze ubwo yaganiraga n’abitabiriye amahugurwa ya komite zo gukumira no kurwanya imirimo ibujijwe ku bana bakorera ku rwego rw'Utugari n'Imidugudu aho yari yasuye abahugurirwaga kuri site z’Imirenge ya Musange na Kaduha.
Yasabye abitabiriye aya mahugurwa guharanira imibereho myiza y'abana babaha uburere bwiza, bakigisha abaturage kugaburira abana indyo yuzuye mu rwego rwo kubarinda igwingira kuko rigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Yibukije ababyeyi kurwanya igwingira n'imirire mibi, bakitabira kujyana abana bato bari hagati y’imyaka itatu n’itandatu mu ngo mbonezamirire (ECDs) no kongera umubare wazo zikagera kuri eshatu muri buri midugudu.
Kuri gahunda ya Leta y’uburezi kuri bose kandi bufite ireme, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kurinda abana guta amashuri, bagakangurirwa kurikunda no gusubizayo abayavuyemo.
Kuri gahunda yo guteza imbere ubuzima bwiza, uyu muyobozi yasabye abaturage bose kwitabira kwipimisha indwara zitandura harimo Hepatite B na C igikorwa kigiye gutangira gukorwa mu minsi mike.