ABATUBUZI B’IMBUTO Y’IBIRAYI MU KARERE BASABWE KONGERA INGANO Y’IYO BATUBURA

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye inama yahurije hamwe abatubuzi b’imbuto y’ibarayi hamwe n’abahinzi b’ibirayi banini bo mu Mirenge itandukanye igize Akarere, abasaba kongera imbaraga mu butubuzi bw’imbuto y’ibirayi.

Akarere ka Nyamagabe, ni kamwe mu Turere tw’u Rwanda tubonekamo ibirayi byiza cyane cyane mu Mirenge ikora kuri Pariki ya Nyungwe.

Gusa kugira ngo ibi birayi biboneke, bisaba ko haba hanabonetse imbuto nziza.

Mu mwaka wa 2022, mu Karere hose hatuburwaga imbuto y’ibirayi ingana na toni 600.

Iyi mbuto yari nke cyane ku buryo kugira ngo abahinzi b’ibirayi babone imbuto yo gutera byasabaga ko bajya kuyigura mu tundi Turere bityo ikabageraho ihenze cyane.

Kuri ubu ingano y’imbuto y’ibirayi ituburirwa mu Karere yariyongereye ariko Ubuyobozi bw’Akarere bivuga ko hakiri urugendo.

Meya NIYOMWUNGERI yagize ati: “Mu mwaka wa 2022, ku bijyanye n’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi twari kuri toni 600 bingana na 5%. Ubu tugeze kuri toni ibihumbi 10 binagana na 33% ariko uyu mubare turifuza ko uzamuka kuko uracyari muto. Turifuza ko uyu mwaka warangira byibuze tugeze kuri 55%. Kugira ngo ibi tubigereho, birabasaba kongera ubuso bw’ubutaka mutuburiraho imbuto y’ibirayi kandi mukongera ibikorwaremezo. Turashimira bamwe muri mwe mwamaze kumva iki kintu cy’ibikorwaremezo.”

Meya NIYOMWUNGERI yavuze ko nubwo Akarere kafashije abatubuzi b’imbuto y’ibarayi kubona ubutaka bwo ku mukandara wa Nyungwe bwasarurweho ishyamba n’Ikompanyi ibifitiye uburenganzira ari yo Ultamate Forest Company, batazabuhorana.

Yabasabye ko batekereza uko ubutaka buri mu Mirenge nka Kaduha, Mbazi na Cyanika butari kubyazwa umusaruro babuwubyaza.

Yabijeje ko Ubuyobozi bw’Akarere buzabahuza na ba nyirabwo, hakarebwa uko babubatiza.

Mu bindi yabasabye harimo gushyiraho amaguriro azwi y’imbuto y’ibirayi.

Yasabye kandi abahinzi banini b’ibirayo nabo kwinjira mu gikorwa cyo gutubura imbuto y’ibirayi nziza.