Abaturage 536 ba Nyamagabe bahawe telephone zigezweho
Ni umuhango witabiriwe n’Intumwa ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fidel Rulinda ari hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Ngarambe Alfred ndetse n’intumwa ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MYICT), abahagarariye ECOBANK na MTN Rwanda, Ingabo na Polisi.
Muri uyu muhango abahawe telephone bibukijwe ko gukoresha ikoranabuhanga biri mu cyerekezo cy’Igihugu nk’uko byatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Republika.
Fidel Rulinda yavuze ko muri gahunda za Leta y’u Rwanda harimo guteza imbere ikoranabuhanga ku buryo umunyarwanda wese azajya abasha gusaba no guhabwa servisi akeneye atagombye gukora urugendo.
Yagize ati “Connect Rwanda iri mu cyerekezo cy'uko muri 2024 buri munyarwanda azaba afite ikoranabuhanga kandi aribyaza umusaruro mu buzima bwe bwa buri munsi, akicara iwe agasaba serivisi kandi akayibona atagombye kujya aho itangirwa”.
Uyu muyobozi yavuze ko hagamijwe ko mu Rwanda hakoreshwa ikoranabuhanga rigafasha mu kugabanya ingendo maze amasaha abaturage bamaraga bajya gusaba serivisi bayakoresha biteza imbere.
Yasabye abahawe telephone kuzifata neza kandi bakazibyaza umusaruro zikabagirira akamaro n’imiryango yabo.
Abaturage bahawe izi telephone babyishimiye bavuga ko zigiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Yankurije Vestine ati “Nishimiye iyi telephone bampaye kuko ngiye kujya nyikoresha mu kazi, ubusanzwe ndi n'umufashamyumvire mu guteza imbere gahunda z'imibereho myiza mu muryango. Byangoraga gukora raporo ku mpapuro ariko ubu nzajya nkoresha ikoranabuhanga byihute. Ndizera ko bigiye gufasha no mu iterambere ry'umuryango".