Abaturage b’Umurenge wa Buruhukiro basabwe kwicungira umutekano no kwihuta mu iterambere

Ibi biganiro byagarutse ku iterambere, umutekano, imiyoborere myiza n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere yibukije ko uyu Murenge mu gihe gito gishize wasuwe n’abayobozi batandukanye, harimo n’uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi mubyo yemeranyijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze harimo gushakira ibisubizo ibibazo byagaragaye akaba ariyo mpamvu abayobozi bibukjwe kureba niba koko ibyo bavuganye byarashyizwe mu bikorwa.

Yasabye abaturage gutekereza kure bifashishije amafaranga n’indi mitungo bafite bagakora indi mishinga ibateza imbere.

Yagize ati “erega turakize ariko ikibazo haracyabura akantu ko kuvuga ngo reka turenzeho dutere indi ntambwe ikurikiyeho, twirekera aho ngaho. Iterambere ntabwo rihagarara, imibereho myiza tumaze kugeraho dushobora no kugera ku bindi byisumbuyeho”.

Col. Sebowa yashimye uko abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bitwaye ubwo abitwaje intwaro bateraga baturutse muri Nyungwe, ashima ko bagaragaje ko ntawabasubiza inyuma yitwaje icyo aricyo cyose.  Yasabye abakuru b’imidugudu kunoza ibyo bakora cyane cyane gukemura ibibazo by’abaturage kuko abaturage iyo bakemuriwe ibibazo bituma barushaho kumva gahunda za Leta. Col Sebowa yanenze abaturage batumvira, kuko hari abakijya muri Nyungwe kubazamo ibiti. Yibukije abaturage gushyira imbere umutekano n’amahoro kandi bagakaza amarondo.

RPC yasabye abaturage gusigasira ibyagezweho, bagaharanira agaciro n’amahoro mu banyarwanda. Yasabye abayobozi gukurikirana no gukemura ikibazo cy’amakimbirane mu ngo. Yibukije abaturage gukaza ingamba zo kwirinda COVID19 kuko usibye guhombya igihugu muri rusange nabo ibahombya. Yibukije ababyeyi kurinda abana ibyabakururira ihohoterwa ahubwo bakabafasha kuguma mu rugo no gukurikira amasomo anyuzwa kuri radio. Yongeye gusaba abaturage kwirinda kandi bakamagana inzoga z’inkorano kuko ziteza umutekano mucye zikanagira ingaruka ku buzima bwabo.

Muri iyi nama, abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahawe umwanya babaza ibibazo kandi banatanga ibitekerezo ku buryo imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage ba Kizimyamuriro byarushaho gutera  imbere.