Abaturage ba Nyamagabe barakangurirwa kwimakaza isuku no kwirinda COVID19

Muri iki kiganiro, Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku bikorwa byo kurwanya COVID-19 by'umwihariko ku bukangurambaga bwo kwikingiza byuzuye no gufata urukingo rushimangira ku bagejeje igihe. Yashimye inzego zose z'ubuyobozi by'umwihariko abajyanama b'ubuzima ku ruhare rwabo mu kwegera abaturage.

Kuri serivisi z'isuku n'isukura, abakozi ba WaterAid Rwanda bagarutse ku ruhare rw'uyu muryango, aho wafashije abaturage kwibumbira mu matsinda y'isuku n'isukura no kubahugura muri ibi bikorwa.

Ibi kandi byagarutsweho n’abaturage baganiriye na Radio Huye nabo bavuga ko basobanukiwe izi serivisi kandi bakaba baragejejweho n’ibikoresho bibafasha kunoza isuku.

Mu Midugudu yose y'Akarere ka Nyamagabe uko ari 536 hari amatsinda y'isuku n'isukura, ni ukuvuga itsinda rimwe kuri buri Mudugudu. Abagize itsinda bahuguwe ku kugira ubwiherero bwujuje ibyangombwa kandi bamenye no kwizigama no kugana Ibigo by'imari.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje akangurira abagabo kugana amatsinda y’isuku n’isukura kugira ngo umuryango ubashe kumva kimwe no gushyira mu bikorwa izi gahunda.

Yagize ati “Ni ngombwa ko mu matsinda y'isuku n'isukura habamo abagabo n'abagore. Iyo abagabo bajemo bifasha ko n'ahakenewe umutungo muri ibi bikorwa byihuta gukorwa kandi byumvikanweho. Dukeneye kongeramo serivisi zikururira abagabo kuzamo”.

Umuyobozi w’Akarere yakomeje akangurira abaturage bose gufata inkingo za COVID19 mu buryo bwuzuye.

Yagize ati “Ndasaba abaturage ba Nyamagabe n'Abanyarwanda muri rusange kwitabira gufata urukingo rwo kwishimangiza kuko gufata uru rukingo ni ukwirinda byuzuye. Inkingo zirahari kandi ziratangwa ku Bigo Nderabuzima no kuri sites ubu twazegereje abaturage no ku rwego rw'isibo”.

Umuyobozi w’Akarere yasoje asaba abaturage kugira umuco w’isuku no kuzirikana ko kwikingiza byuzuye no kwishimangiza aribyo bizarinda ubuzima bwabo.