Abaturage bakanguriwe kwitabira ibikorwa byo kurwanya isuri

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Kabayiza Lambert ubwo yari yifatanyije n’abaturage b’Akagali ka Karambo mu Murenge wa Kibilizi mu gikorwa cy’umuganda wo guca amaterasi mu mirima iri ku nkengero z’igishanga cya Muzirantwago.

Yabwiye abaturage ko ubuhinzi bufatiye igihugu runini kuko abaturage bose batunze ahanini n’ibyavuye mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi. Yavuze ko mu buhinzi n’ubworozi ariho hantu hitezwe umusaruro wo kuramira ibyo igihugu cyahombye kubera icyorezo cya COVID19 nyuma yo guhagarara kwa  serivisi nyinshi mu gihugu.

Nk’uko V/Mayor yabigaragaje, mu gihe cy’itumba ryashize, Ibiza byangije ibintu byinshi mu Karere ka Nyamagabe birimo ibikorwa remezo, ubuhinzi ndetse no gutwara ubuzima bw’abantu n’amatungo iyo ikaba ariyo mpamvu kuri ubu abaturage bagomba gutangira gukora ibikorwa byo kwirinda Ibiza.

Yagize ati “Nta kintu kibabaza nko kuba wahinze ariko wazasubira aho wahinze ugasanga ikirere kiradutunguye kirabitwaye ariko mu by’ukuri kibitwaye hari ibintu twari bukore tutagifite uburyo tugabanya. Kubera ingano y’amazi amanuka hano hantu, ahantu duhinga dukwiye gukora uburyo bwo gufata amazi, ariyo mpamvu uyu munsi twaje gukora imirwanyasuri”.

Yasabye ko igikorwa cy’ubukangurambaga mu kurwanya ibiza gikomeza abaturage bakabyikorera mu mirima yabo, yabasabye gufata neza no kwita ku mirwanyasuri yakozwe bakirinda kuba bayisiba.

Muri iki gikorwa, V/Mayor Kabayiza yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli) no kwirinda COVID19 bubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima.