Abaturage barakangurirwa kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa

Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’umuryango WaterAid Rwanda.

Ku bufatanye n’uyu muryango kandi, muri uyu Murenge wa Uwinkingi, abaturage 100 batari bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa bahawe amabati yo gusakara ubwo bwiherero.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yasabye abaturage kwita ku isuku birinda kugira ubwiherero bufite umwanda kuko bwagira ingaruka ku buzima bwabo.

Yagize ati “Mukore isuku, mwirinde ko mu bwiherero havamo isazi zituma zikajya kubyo twatetse cyangwa duhinga zikadutera microbes tukagira ubuzima bubi tukananirwa gukora ntitugere ku iterambere”.

Yagarutse kandi ku kubaka ubukarabiro kugira ngo hanozwe isuku by’umwihariko iyo mu ntoki.

Yagize ati “Ntabwo dushobora gukaraba intoki tudafite aho gukarabira, ubu noneho si isuku gusa nk’ibisanzwe kuko hari icyorezo kidusaba kwirinda dukaraba intoki, dushyireho aho gukarabira henshi hatandukanye, tubitoze abana n’abo tubana kuko abahanga bavuga ko mu ntoki haba microbes nyinshi”.

Uyu muyobozi yibukije ko isuku ari umuco kandi abaturage bakwiye kujya baba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo babibutse kugira isuku.