Abaturage barasabwa kugira ubufatanye mu kwirinda icyorezo cya COVID19
Ibi yabisabye abaturage ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Salus kuwa kane taliki 02/04/2020 cyagarukaga ku ngamba aka Karere gafite mu gukumira iki cyorezo n’uburyo ingamba zo kwirinda zashyizweho n’igihugu zikomeza gushyirwa mu bikorwa.
Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo abaturage basabwa kugira imyumvire myiza kuko ari uburo bafasha mu kugabanya kugikwirakwiza.
Yagize ati “Icyo dusaba abaturage ni ubufatanye, imyumvire myiza kugira ngo buri wese yirinde, arinde mugenzi we, umuvandimwe we n’umuturanyi we”
Yasabye abaturage kandi kwirinda gusesagura kuko igihe igihugu kirimo atari icyo kwishimisha bangiza imitungo bafite.
“Ndasaba abafite ibiribwa kwirinda gusesagura, iyo twumvise ko hari abantu bashinze utubali mu ngo, mpita numva ko bishobora kuba ari uburyo bwo gusesagura, umuntu abona turi mu bihe nk’ibi udufaranga yari afite aho kugira ngo atuzigame adukoreshe neza aze kutuguramo ibyo umuryango urya yadukoresha mu kujya kugura inzoga? Kwirinda no kugira imyitwarire myiza mu bihe nk’ibi ngibi bishobora gutuma abantu bagira ubuzima bwiza bikanabarinda kwanduzanya iki icyorezo”
Yasobanuye ko Akarere ka Nyamagabe kashyizeho uburyo bwo kwirinda iki cyorezo kandi abaturage babyumva n’ubwo hari ahakiri imbogamizi mu kubishyira mu bikorwa.