Abaturage basabwe gukomeza ibikorwa byo kurwanya isuri
Kuri uyu wa 30/07/2022, mu Karere ka Nyamagabe hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nyakanga abaturage basabwa gukomeza guca imirwanyasuri mu mirima yabo badategereje umuganda rusange.
Umuganda wabereye ku rwego rw’umudugudu hibandwa ku guca no gusibura imirwanyasuri ndetse no guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Muri uyu muganda, Umuyobozi w’Akarere, Niyomwungeri Hildebrand ari hamwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere, Lt. Col. John Agaba ndetse n’umukozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare bifatanyije n’abaturage b’Akagali ka Kirehe mu Murenge wa Kamegeri aho baciye imirwanyasuri mu mirima y’abaturage.
Nyuma y’umuganda batanze ubutumwa bwo gukomeza guca imirwanyasuri igihe cyose badategereje umuganda, kugira isuku n’isukura, kwirinda amakimbirane mu ngo, kwicungira umutekano bakora amarondo no kuzitabira igikorwa cy’ibarura rusange rya gatanu riteganyijwe mu kwezi gutaha bakazatanga amakuru bazasabwa.
Mu muganda usoza ukwezi kwa Nyakanga, abakozi bo mu bigo by'ubuvuzi muri Nyamagabe bakoze umuganda wihariye wo gusukura ahatangirwa serivisi zitandukanye no gutunganya ubusitani bw'ibyo bigo.