Abaturage basabwe gukomeza kurwanya isuri mu mirima yabo

Ku wa 25 Gashyantare, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kaduha mu muganda rusange usoza ukwezi kwa kabiri.

Muri uyu muganda abayobozi n’abaturage baciye imirwanyasuri mu mirima y’abatuge mu Kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Bamba aho bakoze ku buso bwa hegitari eshatu.

Nyuma y’umuganda, abayobozi baganiriye n’abaturage maze babibutsa ko bakwiye gukomeza kwita ku bikorwa byo kurwanya isuri mu mirima yabo by’umwihariko bibanda ku hantu hahingwa.

Guverineri Kayitesi yashimye ko abaturage b’Umurenge wa Kaduha bafite ubushake n’imikorere bizabafasha gutera imbere.

Yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ibiza kuko ari ibikorwa bishoboka.

Yagize ati “Igikorwa twakoze uyu munsi, uko turi aha twese buri wese aba akwiriye kugikora mu murima we, kurwanya isuri, ibibazo byinshi by’ibiza, imirima yagundutse, imyaka igenda tubiterwa n’ibintu dushobora kuba twakwikemurira nk’uko dukoze imirwanyasuri hariya, ndagira ngo mbasabe rero buri wese ahere mu murima we, dukore imirwanyasuri dutereho ubwatsi bizadufasha”.

Guverineri kandi yasabye abaturage kwimakaza amahoro mu muryango, kubahana no koroherana, avuga ko amakimbirane mu miryango agira ingaruka ku bana n'umutekano muri rusange.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yibukije abaturage kwimakaza ihame ry'uburinganire, kuzitabira ibiganiro bijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore uzizihizwa taliki 8 Werurwe, kwita ku burere bw'abana, gutoza abana gusoma, kwimakaza umuco w'isuku mu ngo no ku mubiri no gusaba inyemezabwishyu y'ikoranabuhanga (EBM) mu gihe bagize ibyo bagura.