Abaturage basabwe kugira umuganura ishingiro ry'ubumwe no kwigira
Ku wa 05/08/2022, mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe habaye igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura. Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kaduha.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Niyomwungeri Hildebrand ari hamwe n’abandi bayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere.
Muri iki gikorwa, abafatanyabikorwa b’Akarere ndetse n’abaturage bamuritse ibyagezweho mu buhinzi n’ubworozi maze basabwa gukomeza kubiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere yashimye uko muri uyu Murenge basigasira umuco avuga ko hifuzwa ko abaturage b’Akarere ka Nyamagabe bagaruka ku muco. Yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, abaturage b’Umurenge wa Kaduha bafasha abandi nk’uko mubyo bagaragaje bafite ibikorwa by’umuco.
Yavuze ko umuganura wahozeho mu muco kandi n’ubu ukaba ukiriho. Ashingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umuganura isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” bifite impamvu.
Ati” Umuganura ni kimwe mu bikorwa dufite mu muco biha agaciro ababyeyi, biha agaciro abakuru mu muryango”.
Yavuze ko mbere yo guhinga, umukuru w’umuryango yatangaga umugisha maze abagize umuryango bagahinga bakeza bakazaza kumuganuza.
“Icyo nicyo gikorwa cyatuzanye uyu munsi, kugira ngo igihe tuganuza umukuru bibe ishingiro ry’ubumwe bwacu dufite mu muryango ariko na none twese ubwacu bibe intandaro n’ishingiro ryo kwigira”.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibyino ndetse n’imikino ndangamuco bigaragaza umuco w’umuganura mu Rwanda. Nyuma kandi habaye ubusabane abaturage ndetse n’abayobozi basangira ku byo bejeje.
Nyuma y’ubusabane kandi habayeho igikorwa cyo gusoza irushanwa ry’umukino w’amaguru rihuza Utugali two mu Murenge wa Kaduha.