Abaturage basabwe kwita ku isuku y’ubwiherero
Ku wa 24 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Mushubi hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero no gukaraba intoki.
Ni umunsi wizihijwe ku bufatanye n’umuryango Water Aid Rwanda aho ufatanya n’Akarere mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere isuku n’isukura mu baturage.
Mu kwizihiza uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes yibukije abaturage kwita ku isuku y’ubwiherero n’isuku muri rusange.
Yagize ati “Mukore ubwiherero bwanyu bugere ku rwego rwiza, bufunze, busakaye, bukurungiye ku mpande bufite na kandagira ukarabe kugira ngo ugisohokamo twubahirize wa muco wo gukaraba intoki”.
Yakomeje yibutsa ko byagaragaye ko intoki arizo zitwara umwanda mwinshi abantu bahura nawo kuko indwara nyinshi zikomoka mu mwanda zinyura mu guhana ibiganza.
Yagize ati “Tugomba gukaraba intoki igihe n’imburagihe n’amazi meza n’isabune. Waba ugiye kurya, waba uvuye mu bwiherero ndetse n’iyo waba uvuye ahandi ufite icyo ufasheho”.
Muri uyu muhango, umuryango wa Ahishyize Gerard watujwe mu nzu wubakiwe nyuma y'uko wabagaho usembera. Ku bufatanye na WaterAid kandi uyu muryango wubakiwe ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Muri gahunda yo gukomeza guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, ku bufatanye na WaterAid, mu Karere ka Nyamagabe hatanzwe amabati 800 yo gusakara ubwiherero bw’abaturage.