Abaturage biciwe amatungo n’abo mu mutwe w’iterabwoba bashumbushijwe
Iyi nka yayishyikirijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure wari hamwe n’Umuyobozi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Innocent Kanyamihigo.
Muri iki gikorwa kandi Police yashyikirije abaturage b’uyu Mudugudu ikimasa yabemereye mu kwezi gushize kugirango kijye kibafasha kubanguriraho inka zabo kandi bagire n’inka za kijyambere zitanga umusaruro uhagije.
Abandi baturage biciwe n’abanyagiwe amatungo magufi muri uyu mudugudu mu gihe cy’icyo gitero bashumbushijwe ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Aganira n’aba baturage, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yashimye ko habayeho ubufatanye mu kuburizamo imigambi y’abigambaga ko bateye kandi ubu bamwe muribo bakaba gazasobanura mu butabera ibyo bigambaga.
Yagize ati “Muzi ko abagerageje kuza hano bafashwe ndetse n’abari mu mahanga nabo hasigaye mbarwa niba bataranashize, abasigaye bari imbere y’ubutabera nabo uyu munsi turahamya ko bazasubiza ibyo bakoze by’umwihariko muri uyu Mdugudu wa Subukiniro”.
Yakomeje agira ati “Uyu munsi kubera ko turimo twishimira ibyo twagezeho kubera ubuyobozi bwiza, niyo mpamvu uyu munsi tugiye kumushumbusha kandi mu izina ry’ubuyobozi turamushumbusha inka yonsa n’iyayo ndetse iyi nka ihaka amezi atanu”.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage ko ibyo abagizi ba nabi bakoze bidakwiye kubasubiza inyuma ahubwo abaturage bagire imbaraga zo gukora bakiteza imbere.
Yagize ati “Abashatse kutwangiriza ndetse n’amahanga abashyigikiye, aho bashatse kudushyira ntibabishoboye kandi turizera ko ubutabera bwacu buzubahirizwa. Imibereho yacu ndetse n’iterambere tugezeho bashatse gusubiza inyuma ntabwo babishoboye, bityo rero ibyo badukoreye bidutere imbaraga zo kugirango turusheho gukora cyane, turusheho kunga ubumwe, turusheho kwitabira gahunda za Leta”.
Muri iki gikorwa kandi mu rwego rwo gusabana, abaturage b’Umudugudu wa Subukiniro bahawe ibyo kurya birimo ibishyimbo, umuceri, isukari, kawunga, amavuta, umunyu n’isabune.