ABATURAGE B’UMURENGE WA MUSEBEYA BASABWE GUKOMEZA KUBUMBATIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA
Ku wa 15 Mata 2025, ubwo abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe basuraga abaturage b’Umurenge wa Musebeya, babasabye gukomeza kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ibi babibasabye binyuze mu bukangurambaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, aba bayobozi bakorerye mu Tugari twose tugize uyu Murenge.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI wakoreye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Sekera, yabwiye abaturage b’Imidugudu ya Mugano,Masinde na Rugazi ko gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" ari ubuzima kuko ihuriza hamwe abanyarwanda ikanatuma bakomeza kugira indangagaciro zibaranga ndetse na kirazira zo kuziririza.
Meya NIYOMWUNGERI yatangiye asobanurira abaturage b’Akagari ka Sekera uko ubukoloni bwangije ubumwe bw'Abanyarwanda, ibyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yaragize ati: Gahunda ‘Ndi Umunyarwanda’ nubwo benshi bayita gahunda, itandukanye n'izindi zisanzwe ziriho nka gahunda ya Girinka, gahunda ya VUP n'izindi zigiye zitandukanye. Izi gahunda zigira igihe zitangirira n'igihe zirangirira. Ariko ‘Ndi Umunyarwanda’ ni ubuzima bwacu.”
Yakomeje ashimangira ko "Ndi Umunyarwanda" ari ubuzima kuko ihuriza hamwe abanyarwanda ikanatuma bakomeza kugira indangagaciro zibaranga ndetse na kirazira zo kuziririza.
Yabasabye abaturage b’aka Kagari kurwanya amacakubiri, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kwirinda guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki kiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA we yagitanze mu Midugudu ya Rebero, Karambo na Ngoma yo mu Kagari ka Rusekera, mu gihe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA yagitanze mu Midugudu y’Akagari ka Nyarurambi ari yo Cyarwa, Mujyejuru, Giheta na Nyarurambi.
Mu Murenge wa Musebeya, ikiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ cyatanzwe mu Midugudu 21 kuri 38 iwugize.
Bikaba biteganyijwe ko isigaye izagitangwamo mu cyumweru kizatangira ku wa 21 Mata 2025.
Ikiganiro kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ cyakomereje mu Tugari twa Kaganza, Gasarenda, Nkumbure, Buhoro na Gatovu two mu Murenge wa Tare ku wa 16 no kuri uyu wa 17 Mata 2025.