ABATUYE N’ABAGENDA MU ISANTERI Y’UBUCURUZI YA KADUHA BARISHIMIRA SITASIYO Y’IBIKOMOKA KURI PETEROLI BEGEREJWE

Abatuye n’abagenda mu isanteri y’ubucuruzi ya Kaduha iherereye mu Murenge wa Kaduha by’umwihariko abafite ibinyabiziga bikoresha moteri, bavuga ko basubijwe nyuma yo kwegerezwa sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli.

Isanteri y’ubucurizi ya Kaduha, ni imwe muri santeri z’ubucuruzi zikomeye zibarizwa mu Karere ka Nyamagabe. Ni imwe kandi muri 2 zunganira Umujyi wa Nyamagabe. Kugira ngo ukeneye ibikomoka kuri peteroli ari muri iyi santeri abibone, byamusabaga kujya mu ya Gasarenda ifatanya n’iyi kunganira Umujyi wa Njyamagabe, cyangwa se akajya mu ya Buhanda iherereye mu Karere ka Ruhango. Ugereranyije intera iri hagati y’isanteri ya Kaduha n’izi zombi, nta n’imwe iri hafi yayo kurusha indi. Kuri ubu abafite ibinyabiziga batuye n’abakunze kugenda muri iyi santeri ya Kaduha, barishimira ko batazongera gukora urugendo bajya gushaka ibikomoka kuri peteroli. Umwe mu batwara abagenzi kuri moto muri santeri y’ubucuruzi ya Kaduha, aragira ati: “Kugira ngo tubone essence byadusabaga kujya ku Buhanda (Ruhango) cyangwa se mu Gasarenda.

Urebye hose harareshya. Kuba rero mutwegereje iyi sitasiyo, rwose muradukoreye. Hehe no kongera kuvunika dukora urugendo. Hari igihe wajyaga gushaka essence, iyo wari ufite mu kinyabiziga ikagushiriraho mu nzira. Murumva ko byari ibibazo bikomeye.”

Ubuyobozi bw’Akarere bushimira cyane umushoramari wemeye kubaka sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli mu Murenge wa Kaduha, busaba abaturage b’Akarere by’umwihariko abatunze binyabiziga bikoresha moteri kumugana kugira ngo atazahomba bikamuviramo kuyifunga.