Abayobozi b’Akarere bakurikiranye itangira ry’icyiciro cya mbere cy’amashuli abanza
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Uwamahoro Bonaventure yakurikiranye itangira ry’amashuli (Lower Primary) mu Murenge wa Kibilizi. Aho yageze ku mashuli ya GS Bugarama, EP Kamina, EP Gasenyi na EP Gasenyi na EP Kibilizi.
Kuri aya mashuli, Umuyobozi w’Akarere yarebye ku mibare y’abana baza kwiga ugereranyije n’abateganijwe, yarebye kandi uko bicaye mu ishuli ukurikije n’uko amabwiriza yo kwirinda COVID19 abisaba. Yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuli gukomeza gukurikirana abana bataraza ku ishuli nabo bakagarurwa kwiga.
Iki gikorwa kandi cyajyanye no gukurikirana uko imigendekere yo kubaka ibyumba bishya by’amashuli irimo kugenda kuri ibyo bigo Umuyobozi yagezeho. Yasabye abubaka ndetse n’ubuyobozi bw’amashuli gukomeza kwihutisha imirimo kandi bakabikora neza.
Muri iki gikorwa cyo gukurikirana itangira ry’amashuli ku cyiciro kibanza cy’amashuli abanza, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Kabayiza Lambert yakurikiranye itangira ry’aba banyeshuli mu Murenge wa Gasaka n’imigendekere y’inyubako z’ibyumba bishya. Ibi bikorwa yabikoreye kuri E.P Munombe; E.P Remera; E.P Karama na E.P Sumba
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mme Mujawayezu Prisca yakurikiranye itangira ry’amashuli mu Murenge wa Kaduha kuri EP Gataba; EP Bamba; GS Kaduha A na ES Kaduha.
Muri ibi bikorwa, Umuyobozi wa NISS mu Karere yakoreye mu Murenge wa Mbazi na Cyanika; Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere yakoreye mu Murenge wa Musange; Umuyobozi w’Abinjira n’Abasohoka ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo bakorera mu Murenge wa Buruhukiro na Gatare, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yakoreye mu Murenge wa Musebeya naho Umuyobozi wa Police yakoreye mu Murenge wa Tare.