Abayobozi baganiriye ku kuzamura ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi

Ku wa 13/12/2022, kuri Golden Monkey Hotel, abayobozi b'inzego zitandukanye mu Karere ka Nyamagabe bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo ku ishusho y'uko abaturage babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi mu Karere.

Iyi nama yitabiriwe n'Umuvunyi Mukuru, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Abayobozi b'Akarere, abajyanama b'Akarere, Abayobozi b'Imirenge, inzego z'umutekano, amadini n'amatorero, abafatanyabikorwa n'abandi.  

Umuyobozi w'Akarere yavuze ko mu ishusho iheruka y'uko abaturage ba Nyamagabe babona imiyoborere n'imitangire ya serivisi, muri rusange Akarere kadahagaze neza asaba ko habaho kongera urukundo no gushyashyanira umuturage kuri serivisi ahabwa.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere yavuze ko nk'abayobozi n'abafatanyabikorwa bari mu Karere ka Nyamagabe buri wese akwiye kwisuzuma akareba umusanzu yatanga kugirango ishusho umuturage afite ku Karere ihinduke kandi ibe nziza.

Mu ijambo ry'Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere yavuze ko guhindura isura Nyamagabe ifite bishoboka cyane, yongeraho ko abayobozi n'abafatanyabikorwa bakwiye kwisuzuma bagafatanya igenamigambi, buri wese akareba uruhare rwe muri serivisi zihabwa umuturage.

Yagize ati "Ubumenyi, imyitwarire y’abantu, imitekerereze n’imikorere iyo bihuye bigira ireme ry’imitangire ya serivisi".

Umuvunyi Mukuru yibukije abayobozi gufata ibyemezo ku gihe mu gukemura ibibazo by’abaturage. Yasabye kandi abayobozi kwigenzura, kwigisha abaturage bakazamura imyumvire ndetse no gutuma abaturage bagirira icyizere abayobozi. Yasabye inzego zose kureba ahari ibyuho maze bakabikemura.