Abayobozi b’Akarere bakoranye inama n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali
Nyuma yo kwibwirana abayobozi bagarutse ku mikoro (assignments) Umukuru w’Igihugu yahaye abayobozi b’inzego z’ibanze ubwo basozaga itorero ry’abayobozi nyuma gato y’amatora.
Umuyobozi w’Akarere yibukije aba bayobozi ko bafite uruhare runini rwo kugira ngo nk’uko babisabwe n’Umukuru w’Igihugu izo nshingano zizabashe kugerwaho cyane ko aribo begereye abaturage.
Yibukije ko inshingano bahawe n’Umukuru w’Igihugu ari ukwimakaza isuku mu baturage, guca imirire mibi n'igwingira mu bana, gusubiza abana mu ishuri (Guca school dropout), gukemura ibibazo by'abaturage no kunoza imitangire ya serivisi.
Muri ibi biganiro hagarutswe kandi ku nshingano zose Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali afite no ku mihigo bibutswa ko ari nyinshi kandi gukora aka kazi ari umuhamagaro.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali nabo bahawe umwanya maze babaza ibibazo ndetse batanga n’ibitekerezo ku byifuzo byabo ku byatuma barushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo neza.
Ibi biganiro byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddee, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Ngarambe Alfred.