Abayobozi b’Akarere basuye Ikipe Amagaju

Ni imyitozo yabereye kuri Stade Nyagisenyi iyi kipe isanzwe yitorezaho ikakiriraho n’imikino yo mu rugo.

Abayobozi bakoranye imyitozo n’iyi kipe maze nyuma baganira n’abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi b’ikipe mu rwego rwo kumva imibereho n’ibyifuzo byabo.

Abayobozi bashimye ikipe  Amagaju ku buryo irimo kwitwara mu mikino maze bayisaba guharanira gusubira mu cyiciro cya mbere.

Bijeje iyi kipe ko icyo izakenera kiri mu bushobozi bw’Akarere bazakibona maze nabo basabwa kugira ishyaka ry’intsinzi no guhesha ishema Akarere.

Abakinnyi n’abatoza bibukijwe ko kuzamura ikipe bakayisubiza mu cyiciro cya mbere ari amahirwe ku Karere ariko by’umwihariko ari amahirwe kuribo kuko bizabahesha kwigaragaza mu ruhando rwa siporo y’umupira w’amaguru mu Guhugu.

Abakinnyi n’abatoza bahawe umwanya batanga ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo ku byakorwa ngo Ikipe irusheho gutanga umusaruro yitezweho.