Abayobozi b’amashuri basabwe kwimakaza Ndi Umunyarwanda

Ku wa 10 Gashyantare, abayobozi b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye mu Karere ka Nyamagabe bateraniye muri ESc Nyamagabe maze bagezwaho ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho basabwe kwimakaza iyi gahunda aho bakorera n’aho batuye.

Afungura ibi biganiro, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri yasabye aba bayobozi nabo kuzageza iki kiganiro ku barimu n'aho batuye.

Yabibukije kandi kubera urugero abaturage mu kwitabira no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta by’umwihariko abasaba gukangurira abaturage kugira isuku.

Umuyobozi w'Akarere yagarutse ku mitsindire y'abanyeshuri maze asaba abayobozi b'amashuri gutoza abana gusoma ibitabo ndetse abayobozi n'abarimu bakajya bafatanya n'ababyeyi kumenya ko umwana atira ibitabo by'ishuri kandi abisoma.

Agaruka kuri Ndi Umunyarwanda, Umuyobozi w'Akarere yagize ati "Dukeneye kubaka iki Gihugu ku buryo isano tugirana ishingira kuri Ndi Umunyarwanda"

Ikiganiro kirambuye kuri Ndi Umunyarwanda bakigejejweho na Pastor Anicet Kabalisa waturutse mu muryango AMI Ubuntu.