Abayobozi basabwe kuba umusemburo w’impinduka

Abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye mu Mirenge ikora kuri Parike ya Nyungwe basabwe kuba umusemburo w’impinduka mu mibereho y’abaturage bayoboye.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand ubwo yari hamwe n’inzego z’umutekano basura iyi Mirenge mu minsi itandukanye.

Imirenge basuye ni Kitabi, Uwinkingi, Nkomane na Buruhukiro. Mbere yo kuganira n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye, aba bayobozii bakoranye umuganda n’abaturage.

Mu Murenge wa Kitabi, Akagari ka Shaba bakurungiye inzu y’umuturage utishoboye. Mu Murenge wa Uwinkingi, Akagari ka Rugogwe hakozwe umuhanda uri mu Mudugudu wa Subukiniro. Mu Murenge wa Nkomane hakozwe amaterasi ku musozi mu Kagari ka Nkomane naho mu Murenge wa Buruhukiro hakozwe umuganda wo gutunganya isoko y’amazi aho abayobozi n’abaturage bafatanyije kugeza amabuye n’umucanga aharimo gutunganywa iyi soko.

Ibiganiro byagarutse ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye maze abayobozi basabwa guharanira gukora ibikorwa bizana impinduka mu baturage.

Umuyobozi w'Akarere yavuze ko abayobozi bakwiye guharanira guteza imbere isuku mu baturage, kohereza abana ku ishuri kandi ababyeyi n'abayobozi b'amashuri bagakurikirana ko abana badasiba ishuri.

Abayobozi basabwe kandi gusigasira umutekano w’abaturage by’umwihariko bibanda ku kuzamura iterambere ry’umuturage kuko ariryo shingiro ry’umutekano muri rusange.