Abayobozi biyemeje kurandura ibibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango
Ibi aba bayobozi babyiyemeje mu nama yahurije hamwe abagize komite y’inama y’igihugu y’abagore ku Karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’Imirenge.
Ibi biganiro byari bigamije kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo; gusobanura gahunda y'ahazatangirwa SHISHA KIBONDO mu kuyegereza abagenerwabikorwa no gukoresha Udusambi hapimwa igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri.
Haganiriwe kandi ku guhangana no gukumira inda ziterwa abangavu, kongera ECD ku Mudugudu zikaba eshatu no gusuzumira hamwe imyiteguro y'Umunsi mpuzamahanga w'abagore no kurebera hamwe imihigo ya Mutima w’urugo.
Abitabiriye inama biyemeje ko tugiye gushyira mubikorwa gahunda yo kwegereza abaturage SHISHA KIBONDO bitarenze ukwezi kwa Werurwe.
Biyemeje kandi ko bagiye kugira uruhare mu gukangurira abaturage gutanga amakuru ku batera inda abana b'abangavu no kumenyekanisha ibihano bihana uwakoze icyaha cyangwa uwanze gutanga amakuru.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mujawayezu Prisca yasabye abitabiriye iyi nama kwita ku iterambere ry'umuturage no gushyira imbaraga muri gahunda za ECDs ku Mudugudu kuko iterambere ry'igihugu ry'ejo hazaza rishingiye ku bana b’u Rwanda.
Uyu muyobozi kandi yasabye abitabiriye inama gushyira imbaraga muri gahunda zo kubaka itorero mu midugudu yose igize akarere kuko rifasha mu gukemura ibibazo by’abaturage, yasabye kandi abayobozi gukomeza gushyira imbaraga mu gufasha abaturage kumenya no kwitabira gahunda z’igihugu.